Ideni cyangwa umwenda
Ideni cyangwa umwenda rishobora kuba ikintu kidahinduka ukumva uzakomeza kubana nacyo, nikoko abanyarwanda bo barabisiga bakuvuga ngo nta mugabo udafata ideni! Ariko iyo turebye uko uwo mwenda uboha umuntu warifashe ndibwira ko ntawabyishimira! Uretse no kuba ideni cyangwa umwenda ubwawo wakubuza kwisanzura mubuzima , ideni riguheza inyuma haba mu mutwe ndashaka kuvuga mu bitekerezo rigatera kugira umunaniro no kumva hari ibyo uzinutswe, kurara udasinziriye yewe ryaba rito cyangwa rinini ideni ni ideni.
Uburyo rero bwiza bwo gukira izo ngaruka tuvuze haruguru ni ukwishyura! baravuga ngo kurya ni ukwishyura!! Mu byukuri ntabwo ari igikorwa cyoroshye nk’uko tubyumva. Impamvu nyamukuru abantu bisanga muri uru ruziga biterwa nicyo nakwita inzitane kubyerekeye umutungo cyangwa amafaranga muri make rero nibyo twita kubura amafaranga cyangwa cash nk’uko bimenyerewe ubu.
Uko kubura amafaranga kuza ryari?
iyo uhuye n’ikibazo cy’ako kanya kigusaba kugira icyo ugikoraho, igihe umuntu yabuze akazi, igihe ushaka kugira igikorwa ukora runaka ugasanga akenewe ntayo ufite n’ibindi. Uko biri kose guhita ubona ubona ubwishyu wenda wongeyeho n’inyungu runaka ntabwo byorohera buri wese.
Dore ingingo cyangwa icyo wakora kugirango wishyure umwenda w’abandi
- Irinde gukoresha uburyo butari bwiza bwo kubona amafaranga Mu buryo bumenyerewe cyane harimo gufata inguzanyo yihuse kubo bishokera, ariko nubwo hari icyo icyemuye wibuke ko iyi nguzanyo akenshi iba igeretseho inyungu ihanitse mu buryo bumwe cyangwa ubundi.Iyo ubaze neza usanga aho gukuraho ideni ahubwo uryongereye. Bitekerezeho!
2. Shaka umujyanama mubyerekeranye n’imitungo (amafaranga)
Nubwo bitaramenyerwa nibura umuntu cyangwa umuryango wakabaye wifitiye umuntu wabyigiye ubagira inama. Icyo gihe umubwira ukuri kose uko byifashe akagufasha kukwereka ibyo wakwigomwa cyangwa wagabanya ariko ukishyura bitagize ikindi bihungabanya. Bumwe mubyo yakubwira n’ugukora igenamigambi (budget).
3. Shaka ubundi buryo bushoboka wabonamo amafaranga(cash)
Mu ndimi z’ahandi babyita extra money bivuze ngo ni amafaranga arenze kuyo wari wabariye ufite mu kwezi avuye mu nzira udasanzwe ubonamo cash. Urugero ushobora kuba ufite ubumenyi runaka, ubwo bumenyi wabubyaza umusaruro wibwicarana,haguruka, shaka, shakisha, reba uko wabubonamo amafaranga.
4. Reba mubyo ufite niba hari icyo wagurisha kugirango wishyure
Birashoboka ko umwenda waba ari munini, ariko ukwiye gutera intambwe ukishyura, ntabwo byoroshye ariko ningombwa bikore! Birumvikana uko bimera kurekura ikintu waguze ugikunze warangiza ukagisubiza kw’isoka birababaza ariko ni ngombwa ngo “ubohoke”
5. Tangira guha umurongo umutungo wawe, kora gahunda ihamye
Kora igenamigambi ryimbitse, bijye ibwina , reba ibisoka buri munsi, buri cyumweru, buri kwezi, kora imbonerahamwe y’ibyinjira n’ibisohoka. ibi bizaguha ishusho nyayo yaho wagabanya ukaba wabika amafaranga runaka yagufasha kongera ayo wishyuraga. Byaragaragaye ko gutegura mbere uko wakwivana mumwenda ari inzira yo kuwusezera burundu!!! Wibuke ko gukora gahunda si uguha umurongo umutungo wawe gusa ahubwo nino guha icyerekezo kiza ubuzima bwawe!
Nyuma ushobora kwibwira uti se njye ko ntawe mfitiye ideni ibi ntibindeba! Oya burya niba nta deni ufite ariko ukeneye amafaranga nakwibutsako burya umuntu ufite umwenda w’abandi akagira ingamba zo kuryikiza aruta wawundi wicaye ntacyo akora!! Wikwicara kora!
Murakoze cyane.